Abaroma 5 episode artwork

EPISODE · Feb 3, 2023 · 3 MIN

Abaroma 5

from Bibiliya mu Kinyarwanda · host Bibiliya Mu kinyarwanda

Rom 5:1 Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,  Rom 5:2 wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana.  Rom 5:3 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana,  Rom 5:4 kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.  Rom 5:5 Bene ibyo byiringiro ntibikoza isoni, kuko urukundo rw'Imana rwasābye mu mitima yacu ku bw'Umwuka Wera twahawe.  Rom 5:6 Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha.  Rom 5:7 Birakomeye kugira ngo umuntu apfire umukiranutsi, nkanswe umunyabyaha. Icyakora ahari byashoboka ko umuntu yatinyuka gupfira umunyangeso nziza,  Rom 5:8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.  Rom 5:9 Nkanswe none ubwo tumaze gutsindishirizwa n'amaraso ye, ntituzarushaho gukizwa umujinya w'Imana na we?  Rom 5:10 Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?  Rom 5:11 Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n'ubu.  Rom 5:12 Kuko bimeze bityo, nk'uko ibyaha byazanywe mu isi n'umuntu umwe, urupfu rukazanwa n'ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.  Rom 5:13 Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari.  Rom 5:14 Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n'abatakoze ibyaha bihwanye n'igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza.  Rom 5:15 Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriro n'icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi.  Rom 5:16 Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw'ibicumuro byinshi n'ugutsindishirizwa,  Rom 5:17 kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n'umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n'impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n'umwe ari we Yesu Kristo.  Rom 5:18 Nuko rero, ubwo igicumuro cy'umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n'umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo. Rom 5:19 Kandi nk'uko kutumvira Imana k'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.  Rom 5:20 Ariko amategeko yaziye hanyuma kugira ngo ibyaha bigwire, nyamara aho ibyaha byagwiriye ni ho n'ubuntu bwarushijeho gusaga,  Rom 5:21 kugira ngo nk'uko ibyaha byimitswe n'urupfu, abe ari na ko n'ubuntu bwimikwa no gukiranuka, buduhesha ubugingo buhoraho ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. 

NOW PLAYING

Abaroma 5

0:00 3:14

No transcript for this episode yet

We transcribe on demand. Request one and we'll notify you when it's ready — usually under 10 minutes.

Decibel Geek Podcast DBG Productions Decibel Geek is a weekly podcast that features discussion of all things Hard Rock & Heavy Metal from the 1960's through today. The show is hosted by Chris Czynszak & AAron Camaro, lifelong fans of the genre.Each week, Chris & AAron discuss new releases, classic albums, and everything in between. They also interview musicians, industry insiders, and other experts on the subject. Decibel Geek is a must-listen for any fan of Hard Rock & Heavy Metal. The show is informative, entertaining, and always insightful.Chris & Aaron and their guests are passionate about the genre, and it shows in their discussions. If you're looking for a podcast that will keep you up-to-date on the latest news and trends in Hard Rock & Heavy Metal, then Decibel Geek is the show for you.Here are some of the things you can expect on Decibel Geek:- Discussion of new releases, classic albums, and everything in between- Interviews with mu Fantasy Besztlíg Podcast Fantasy Besztlíg Fantasy Besztlíg Podcast az első magyar nyelvű Fantasy Premier Leagues podcast. Ha nem tudod mi az az FPL, de szereted az angol focit, akkor hallgass meg minket. Jobb az elején tisztázni, hogy itt nem a La Liga vagy a Seria A lesz a téma. Premier League minden mennyiségben egy MU-es és egy Arsenal-os sráctól. Global Market Insights - Forex, Futures, Stocks XM.com XM's trading podcast, Global Market Insights, reflects our commitment to providing traders with meaningful and informative content based on diversity and practical purpose, encompassing up-to-date information needed for online investing and updates on economic events across the globe.For more in depth technical and fundamental analysis, be sure to visit www.xm.comTrading Point of Financial Instruments Ltd is regulated by the Cyprus Securities and Exchange Commission (CySEC) (licence number 120/10). Trading Point of Financial Instruments Pty Ltd is regulated by the Australian Securities and Investments Commission (ASIC) (licence number 443670), XM Global Limited is regulated by the Financial Services Commission of Belize (FSC) (licence number 000261/27) and XM International MU Limited is regulated by the Financial Services Commission of Mauritius (FSC) (licence number GB23202700). Kuro yi mu nsem Multimedia Ghana A news-analysis morning programme that discusses socio-political local news.

Frequently Asked Questions

How long is this episode of Bibiliya mu Kinyarwanda?

This episode is 3 minutes long.

When was this Bibiliya mu Kinyarwanda episode published?

This episode was published on February 3, 2023.

What is this episode about?

Rom 5:1 Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo,  Rom 5:2 wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana.  Rom 5:3...

Can I download this Bibiliya mu Kinyarwanda episode?

Yes, you can download this episode by clicking the download button on the episode player, or subscribe to the podcast in your preferred podcast app for automatic downloads.
URL copied to clipboard!