UBYUMVA UTE

PODCAST · news

UBYUMVA UTE

Mu rwego rwo kurushaho kuba ijwi ry’abaturage, twabazaniye ikiganiro UBYUMVA UTE ngo kibabere umuyoboro wo kunyuzamo ibitekerezo, ibibazo yewe n’ibyifuzo byanyu . Muri iki kiganiro tuvuga ku nsanganyamatsiko zitandukanye mu byiciro byose by’ubuzima kandi tukanabahamagarira abo bireba ngo babisobanure byimbitse kugira ngo tubafashe kubona ibisubizo by’ibyo mwibaza hagamijwe kunoza ibikorwa mu iterambere ry’igihugu.

  1. 31
  2. 30
  3. 29
  4. 28

    UBYUMVA UTE - Abangavu baterwa inda bazabazwa nde?

    Imibare iherutse gutangazwa yerekana ko abangavu 22454 batewe inda mu mwaka wa 2024. Uyu mubare uza wiyongera ku yindi yatangajwe mu myaka yashze nayo yerekanaga ko hari abangavu benshi baterwa inda.Mu kiganiro UBYUMVA UTE turareba inkomoko ya kino kibazo ndetse n'igishobora kuba umuti wacyo.

  5. 27

    UBYUMVA UTE - Akarere ka Rubavu

    Muri kino kiganiro turavuga ku ku buzima bw'Akarere ka Rubavu muri rusange, ndetse n'ubuhahirane bwako n'Umujyi wa Goma by'umwihariko harimo urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa. 

  6. 26

    UBYUMVA UTE - Imikorere ya BDF

    Muri kino kiganiro “Ubyumva Ute”, Vincent Munyeshyaka uyobora ikigega BDF gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse, arasobanura byinshi ku mikorere y’icyo kigega.

  7. 25

    UBYUMVA UTE - Kongera imisoro

    MINECOFIN na RRA baradufasha gusobanukirwa ibirebana n'imisoro iherutse kongerwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

  8. 24

    UBYUMVA UTE - Umutekano w'u Rwanda n'umubano warwo n'ibindi bihugu

    Muri kino kiganiro turi kumwe na Alain Mukurarinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwand, turagaruka ku mutekano w'u Rwanda n'umubano warwo n'ibindi bihugu.

  9. 23

    UBYUMVA UTE - Guturana n'ikirombe ni umugisha cyangwa se umwaku?

    Muri kino kiganiro turavuga ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara y’amajyepfo. Ni Izihe nyungu ubucukuzi buzanira abaturage bari aho bukorerwa? Abangirizwa n'ibikorwa by'ubucukuzi bafashwa mu buhe buryo? Turi kumwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi. 

  10. 22

    UBYUMVA UTE - Ibizamini mu burezi birakoperwa?

    UBYUMVA UTE - Hamaze iminsi humvikana abantu binubira ko ibizamini byo kwinjira mu burezi bikoperwa. Hari kandi abakora ikizami cy'Icyongereza na bo bavuga ko babazwa hatitawe k'uko bigishijwe.Ese koko ibizamini birakoperwa? Abayobora amashuli bo bajyaho bate?Ibyo hamwe n'ibindi turabigarukaho aho turi kumwe n'Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’abarimu muri REB, Dr Leon Mugenzi.

  11. 21

    UBYUMVA UTE - BYIFASHE BITE I RUBAVU? - IKIGANIRO NA ALAIN MUKURARINDA

    Muri kino kiganiro turagaruka ku butumwa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yageneye Abanyarwanda muri rusange n'abatuye i Rubavu by'umwihariko. 

  12. 20

    UBYUMVA UTE - Intambara yo muri DRC n'umutekano i Rubavu - 27/01/2025

    Ibishya ku ntambara yo muri Congo ndetse n'umutekano ku ruhande rw'u Rwanda. Uko byari byifashe ku itariki 27 Mutarama 2025

  13. 19

    UBYUMVA UTE - Imyitwarire y'urubyiruko

    Muri iyi minsi harimo kuvugwa cyane imyitwarire bamwe bemeza ko idahwitse mu rubyiruko. Hari amashusho y'urukozasoni, ubusinzi n'ibindi. Ese iyi myitwarire, ituruka he? Igira izihe ngaruka ku rubyiruko n'umuryango nyarwanda muri rusange? Hakorwa iki kugira ngo urubyiruko rugire imyitwarire iboneye?

  14. 18

    UBYUMVA UTE - Ubutegetsi bwa Perezida Trump buzagira izihe ngaruka ku isi?

    Ubutegetsi bwa Perezida Trump buzagira izihe ngaruka ku isi, Afurika n'u Rwanda?

  15. 17

    UBYUMVA UTE - Ubukire buraharanirwa cyangwa ni umugisha?

    Munyakazi Sadate, urubyiruko, n'impuguke mu bukungu baragaruka ku cyo bisaba kugira ngo umuntu abe umukire. Ese umukire ni umuntu umeze ute? Birashoboka ko umuntu ukiri muto yaba umukire? Umuntu nka Sadate yanyuze mu zihe nzira kugira ngo agere ku bukire afite?

  16. 16

    UBYUMVA UTE - Imikorere y'amakoperative

    Muri kino kiganiro turagaruka ku mikorere y'amakoperative.Ese nyuma yo gushyiraho itegeko rishya rigenga amakoperative ni izihe mpinduka zitezwe mu mikorere yayo?Ese abiba amakoperative, abayahombya ndetse n'abica gahunda zayo bo bakurikiranwa bate?

  17. 15

    UBYUMVA UTE - Gusimbuza moto za lisansi, izikoresha amashanyarazi

    Muri kino kiganiro turagaruka kuri gahunda yo gusimbuza moto za lisansi iz’amashanyarazi.Ese ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rigeze he? Izakorwa ite? Abo bireba cyane cyane abamotari bariteguye?

  18. 14

    Ubyumva Ute - Kunoza imiturire mu mugi wa Kigali

    Iyo bavuze kunoza imiturire baba bavuze iki? Ni ibiki bikorwa ngo imiturire mu mujyi ibe inoze?3. Muvuga iki ku binubira ko ibyangombwa byo kubaka bitinda cg se kubibona bikagorana  bigatuma abantu bahitamo iy'ubusamo?4. Ibijyanye na sewage system bigeze he?5. Inyubako zikikije stade na Arena,...

  19. 13

    UBYUMVA UTE - Gufasha abaturage kwivana mu bukene (Graduation)

    Gahunda yo kuvana abantu mu bukene ni gahunda ki? Kuki yagiyeho? Igamije iki? Ese abamaze kuva mu bukene bangana bate? 

  20. 12

    UBYUMVA UTE - Ibyaha byakozwe cyane muri 2024

    Muri kino kiganiro RIB iratanga imibare y'uburyo ibyaha byagiye bikorwa mu mwaka wa 2024.

  21. 11

    UBYUMVA UTE - Ubumwe bw'abanyarwanda

    Ubumwe bw'abanyarwanda n'imibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

  22. 10

    UBYUMVA UTE - Ibijyanye n'ubutaka

    Kino kiganiro kiragaruka ku bibazo biri mu butaka n'uko bikemurwa.

  23. 9

    UBYUMVA UTE - IMIKORERE YA "EJO HEZA"

    Ese usobanukiwe imikorere ya Ejo Heza? irakunyura cyangwa hari ibikenewe kuvugururwa? tuganire mu kiganiro cyateguwe na Anne Marie NIWEMWIZA

  24. 8
  25. 7

    UBYUMVA UTE - Ireme ry'uburezi muri kaminuza

    Ese iyo abarangije kaminuza bageze ku isoko ry'umurimo babasha guhatana? Mubona abakoresha borohereza abarangije amasomo guhatana cyangwa haracyarimo imbogamizi? Ese ubundi abarangije bafite ibikenewe ku isoko bahatanaho?

  26. 6

    UBYUMVA UTE - RWAMREC

    Hakunda kumvikana ihohoterwa mu miryango hirya no hino ndetse ubushakashatsi bwerekana ko umubare munini w'abakora ihohotera ari abagabo. Gusa hari n'indi miryango ibanye neza kd abagize umuryango babigizemo uruhare. Uyu munsi turagaruka ku ruhare rw'umugabo mu kubaka umuryango utekanye.

  27. 5

    UBYUMVA UTE- REMA umwuka

    Guhumeka umwuka mwiza ni uburenganzira ntayegayezwa bwa muntu.Ese umwuka duhumeka mu Rwanda wujuje ubuziranenge? Uruhare rwanjye nawe mu kuwubungabunga ni uruhe?

  28. 4

    UBYUMVA UTE - Feminism ni iki

    Hashize igihe mu Rwanda hagaragara ukutavuga rumwe ku bijyanye na 'feminism', aho benshi bayifata nk’inkundura igamije kubangamira abagabo ndetse impirimbanyi za feminism zigafatwa nk’izaje guhutaza abagabo.Muri kino kiganiro urasobanukirwa byinshi kuri feminism dore ko hari n’ababyiyitirira batarabisobanukirwa neza, bigateza urunturuntu.

  29. 3

    UBYUMVA UTE - Ruswa mu nzego z'ibanze

    Mu Bushakashatsi bwa 2024 kuri Ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index - RBI), bukorwa n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, TI-Rwanda, bwagaragaje ko mu mafaranga arenga miliyoni 17 yakiriwe agera kuri 56 % ari ayahawe inzego z’ibanze.Muri kino kiganiroAnne Marie n'abatumirwa baragaruka ku haturuka iyo ruswa ivugwa mu nzego z'ibanze.

  30. 2

    UBYUMVA UTE - Gutwara abantu mu buryo bunoze (Smart Transport)

    Ushobora kuba wibaza byinshi ku kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali byumwihariko gahunda yatangijwe na RURA yo kwishyura ikiguzi hagendewe ku rugendo umugenzi yakoze aho byaba bigeze nyuma y'igeragezwa riherutse gukorwa n'ibindi bijyanye n'iyo gahunda.Umuyobozi ushinzwe Ubwikorezi muri RURA, Mukangabo Beata, arasobanura byimbitse iyi gahunda n'ibindi birebana no kunoza gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

  31. 1

    UBYUMVA UTE - Impinduka muri gahunda ya pansiyo

    Mu kiganiro Ubyumva Ute, murasobanukirwa byinshi ku bijyanye n'impinduka zabaye muri Pansiyo hagamijwe kuzamura amafaranga ahabwa abari muri kiruhuko cy’izabukuru.Umuyobozi Ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango mu Rwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr. Regis Hitimana arasobanura byimbitse izi mpinduka ndetse n’Inyungu zitezwemo.

Type above to search every episode's transcript for a word or phrase. Matches are scoped to this podcast.

Searching…

We're indexing this podcast's transcripts for the first time — this can take a minute or two. We'll show results as soon as they're ready.

No matches for "" in this podcast's transcripts.

Showing of matches

No topics indexed yet for this podcast.

Loading reviews...

ABOUT THIS SHOW

Mu rwego rwo kurushaho kuba ijwi ry’abaturage, twabazaniye ikiganiro UBYUMVA UTE ngo kibabere umuyoboro wo kunyuzamo ibitekerezo, ibibazo yewe n’ibyifuzo byanyu . Muri iki kiganiro tuvuga ku nsanganyamatsiko zitandukanye mu byiciro byose by’ubuzima kandi tukanabahamagarira abo bireba ngo babisobanure byimbitse kugira ngo tubafashe kubona ibisubizo by’ibyo mwibaza hagamijwe kunoza ibikorwa mu iterambere ry’igihugu.

HOSTED BY

KT Radio

CATEGORIES

URL copied to clipboard!