EPISODE · Mar 7, 2023 · 21 MIN
Ni gute wakubaka umuco wo kwizigamira ? | Ep 02 | ISHURI PODCAST | ISHURI.ORG
from ISHURI Podcast · host The Wisdomous
Benshi mu bantu ni abagambirira kuzigama ‘menshi ashoboka’. Ariko mu gihe nta gahunda ifatika wagennye ndetse ishyigikiwe n’ingeso ziboneye, gutsindwa biri hafi yawe kurenza kurasa ku ntego: mu buzima ibidateganyijwe ntibijya bibura, ubwizigame bikabuyongobeza bukaguca mu myanya y’intoki; ugasanga mu gihe ukiri muri urwo, impera z’ukwezi zirageze n’ibigomba kwishyurwa bijyana nazo, ahari kubikwa ubwizigame ugasanga nta tandukaniro n’igihe watangiriye kwizigama! Uramutse ubashije (1)kwishyiriraho intambwe ngufi mu bushobozi bwawe, (2)kwifashisha ikoranabuhanga rikoresha gahunda y’uko niba hari amafaranga yinjiye muri konti yawe, ubwizigame buhita bukurwaho bukoherezwa kuri konti bwagenewe, ndetse (3)ukanahangana n’ibishuko bigusunikira ‘kwitiza amafaranga y’ubwizigame, ushobora kuguma mu nzira y’ubwizigame udatezuka. Dore zimwe mu nama zitengwa n’inzobere mu by’ubukungu kuri gahunda yo kwitoza gahunda yo kwizigamira, ku buryo yinjira mu migirire yawe, ikaba kimwe mu bigize umuco ukuranga. Inkuru yanditse : https://ishuri.org/kubaka-umuco-wo-kwizigamira/
Embed this episode
NOW PLAYING
Ni gute wakubaka umuco wo kwizigamira ? | Ep 02 | ISHURI PODCAST | ISHURI.ORG
No transcript for this episode yet
Similar Episodes
No similar episodes found.
Similar Podcasts
No similar podcasts found.