Skip to content
Ubugambanyi bw' abami mu Rwanda episode artwork

Feb 4, 2022 22 min

Ubugambanyi bw' abami mu Rwanda

from Ibirari by' ubutegetsi Hosted by Ubusesenguzi

The Rucunshu coup d'etat also known as the “Rucunshu palace revolution” – was a bloody event at the end of 1896 that left a lasting mark on the history of Rwanda KURIKIRA INTAMBARA YO KU RUCUNSHU MU BUHAMYA ABARI BAHIBEREYE BASIZE. NI IRIHE SOMO MU BYO WUMVISE /WASOMYE /WABWIWE ,RYAVUYE MURI IYI NTAMBARA ? RUHINAKINKO ati: "mbere yo kwimikwa ngo ategekane na se , igikomangoma Rutarindwa twese twamubonaga nk’umusore ukerebutse w’amakenga no gushishoza gukomeye nyamara akimara kwima ingoma buhorobuhoro yagiye ata umutwe ku buryo nta kenge na gake ko kugira icyo akora gifite akamaro yari asigaranye". MAJANGWE ati: "Uko ibintu byakomezaga gufata intera ikomeye mu bikari by’ubugambanyi , niko Mibambwe Rutarindwa nawe yarushagaho kumererwa nabi , yaragiye arabyibuha bidasanzwe kuburyo atashoboraga kwishyigura biba ngombwa ko tumukorera umusarani imbere mu nzu yararagamo, yarozwe imyaka myinshi bamuhataga inzoga zirimo ibirozi by’ibifutero , kugeza atakaje n’ubwenge " Igikomangoma MUHIGIRWA yagiriye inama Rutarindwa ati: "ibi byose ngiye kukwereka uburyo tubihagarika , intambara nazo zishire: ca iteka , dufate aka kanya Kabare na Rutishereka bahite bicwa , uruyange rutegekwe na Nkangabeshi naho umutwe w’abashakamba tuwuhe umuvandimwe wawe Karara". RUZIGAMINTURO rwa Semuzima Ati: "mbere yuko Muhigirwa ava ibwami, mu ijoro naramuherekezaga tukajya kureba umugabekazi, bakaganira ariko Muhigirwa ahagaze hanze y’urugo ngo atamwanduza , numvise Muhigirwa yivugira ko nawe yahinduye uruhande akaba ashyigikiye ko Musinga aba umwami, kanjogera yamubwiye ko azamugirorera niyumvira ". MAJANGWE :" Nari ndi imbere mu rugo , data yari ari kuvura ibisebe umwami yari afite , njye mfashe agakono karimo amazi ashyushye umwami yarambikagamo ibirenge , ubwo twari muri ibyo haza Biganda umuhungu wa Rwamuhunga atera ubuse ati: hmm nabona noneho koko umwami utese , avuga ko Rutarindwa yatetse ibirenge bye mu nkono hmmmm, hari ku gicamunsi hagwa urujojo , abatwa bo mu rwiririza nibo bakinishije imizinga yari yagitse ku rugo ; inzuki zirabisha , zikwarakwira hose zidwinga uwo zibonye wese , bose bakwira imishwaro , havuga induru nyinshi , abandi mu guhunga baribeshya berekeza ku rugo rw’umugabekazi kanjogera , kandi icyo gihe buri wese yari afite intwaro niko muri iyi minsi twese byari bimeze, hakurya bahise bumva neza ko Rutarindwa abateye ako kanya intambara irarota". KAYIJUKA ka nyantaba ,ati :"ubwo ku ruhande rwa Musinga bahise bo bitegura intambara babonye aba baje babasatira havuga n’induru nyinshi, ariko baza gutungurwa no kubona ko aba bahungaga inzuki gusa , badateganya kurwana, twese twarahagaze turarebana ariko twiteguye intambara , nibwo uwitwa kaningu yagize atya arareeeba , ati puuu: ubu aho bigeze nta garuriro n’ubundi ni intambara , aba abanguye icumu rye aritera ku ruhande rwabo , urugamba rurema.

Episode details come from the podcast's RSS feed.

Embed this episode

Ready to play

Ubugambanyi bw' abami mu Rwanda

0:00 22:59

No transcript yet.

Requests help us decide what to transcribe next.

Frequently asked questions

How long is this episode of Ibirari by' ubutegetsi?

This episode is 22 minutes long.

When was this Ibirari by' ubutegetsi episode published?

This episode was published on February 4, 2022.

Can I download this Ibirari by' ubutegetsi episode?

Yes. Use the download control on the episode player to save the publisher-provided media file.