Skip to content
Radio Impala's Podcast podcast artwork

Radio Impala's Podcast

by Radio Impala

From the show's RSS feed, refreshed Jun 7, 2021. Source feed.

Subscribe Bookmark

Episodes

  1. KOMISERI WA RDI (I PARIS) AREMEZA KO FPR ITATINYUKA KUREGA BBC MU NKIKO!

    Film Untold story yakozwe na BBC mu Rwanda ikomeje kuvugisha amangambure bayobozi b'u Rwanda, noneho n'intiti za kanimuza y'u Rwanda ziravuga ko byaba byiza iyo film yeretswe abanyarwanda bose maze bakamagana BBC bazi icyo bamagana! Commissaire wa RDI mu mujyi wa Paris mu Bufaransa we asanga leta...

  2. ABAYOBOZI MU RWANDA BAKOMEJE KWICA ABATURAGE !

    Mu cyumweru kimwe gusa mu Rwanda hishwe abasore babiri umwe ufite imyaka 23 wiciwe ko yabujije umuyobozi ku mwiba utwe n'undi w'imyaka 24 watangiwe ruswa y'ibihumbi ijana ngo yicwe n'Inkeragutabara ! Urwego rwitwa DASSO narwo si shyashya muri ibi bikorwa!! Abaturage mu Rwanda bafite impunguenge...

  3. MICHAELLE JEAN (CANADA) NIWE MUNYAMABANGA MUKURU WA FRANCOPHONIE, BYARI BYIFASHE GUTE !

    Twe turi i Dakar tubonye ikintu kidasanzwe, abakuru b’ibihugu 4 na ministre w’intebe wa gatanu basohotse mu cyumba inama iri kuberamo mu muhezo, bajya kwiherera mu kindi cyumba bonyine kugira ngo bashakishe umuti w’ikibazo gikomeye cy’abakandida b’ibihugu byabo badashaka guharirana, abo bakuru...

  4. LE GYNÉCOLOGUE CONGOLAIS MUKWEGE LAUREANT DU PRIX SAKHAROV ET L’AFFAIRE FERGUSON.

    Ce sont les deux événements que notre émission d’aujourd’hui va se consacrer. Le médecin congolais Denis Mukwege a reçu mercredi 26/11/2014 le prix Sakharov 2014 du Parlement européen pour le combat qu'il mène en faveur des femmes victimes de violences sexuelles. L'abandon des poursuites à...

  5. INKAMBI Y'IMPUNZI Z'ABANYARWANDA MURI SWAZILAND YAGABWEHO IGITERO!

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Swaziland yatangaje ko mu nkambi y’impunzi y’ahitwa Malindza yaguyemo umwana w’Umunyarwanda uri mu kigero cy’imyaka itanu ahitanywe n’inkongi y’umuriro washumitswe mu ihema yarimo n’umuryango we, kubera iyo mpamvu igihugu cya Swaziland kikaba cyakajije...

  6. U RWANDA NTIRUREMERERWA KWINJIRA MU MURANGO WA CEAC RWIKUYEMO MU MWAKA W'2007

    Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEAC) basuzumiye hamwe icyifuzo cy’u Rwanda rushaka gusubira muri uyu muryango, bemeza ko kizafatirwa umwanzuro mu nama y’abakuru b’ibihugu izaterana muri iyi minsi. Umva ibiganiro bya...

  7. IKIGANIRO CY'UMUYOBOZI WA RIPRODHOR "RUTIHUNZA THEOBALD"

    Umuryango RIPRODHOR urateganya gukoresha ikiganiro mbwirwaruhame i Paris mu Bufaransa ku italiki ya 29/11/2014 kugira ngo wungurane ibitekerezo n'abatumirwa kubibazo byugarije u Rwanda muri iki gihe. Radiyo Impala ikaba yaragiranye ikiganiro na Bwana Rutihunza Théobald wasobanuye byinshi bigomba...

  8. LETA YA KISILAMU YACIYE IMITWE ABASILIKARE 18 BA SILIYA N'UMUNYAMERIKA

    Kuri iki cyumweru Leta ya Kisilamu yashyize hanze amashusho (video) y’iminota 15, yerekana uburyo Leta ya Kisilamu yaciriye icyarimwe imitwe y’abasirikare 18 ba Siriya ndetse n’umunyamerika umwe ubwo bari bapfukamye hasi. Ku mpera z’iyo video umurwanyi wa Leta ya Kisilamu yaragagaye yipfutse mu...

  9. UMUKINO"BIBUTSE IBITEREKO BASHESHE"

    Kenshi ku munsi wo kuwa gatandatu radiyo Impala ibagezaho igitaramo cya kinyarwanda, mu gitaramo hakaba harimo ibice byinshi: imbyino, imivugo , inanga, urwenya ... ariko Radiyo Impala ntiyibagiwe no kubagezaho ikinamico, uyu munsi ikaba yabateguriye umukino mwiza cyane witwa ngo "Bibutse…

    more
  10. PAUL KAGAME YAHINDUYE U RWANDA INZU YE AGOMBA KWIRUKANAMO ABANDI BANYARWANDA!

    Paul Kagame yasuye akarere ka Byumba yari yaracukuyemo umwobo yihishagamo mu ntambara ya shoje ku Rwanda kuva mu 1990, ikibabaje ni uko yibagiwe icyatumaga arwana akaba yumva ariwe wenyine ufite uburenganzira bwo kurwana akica abaturage kugira ngo areke kuba impunzi ariko abo yagize impunzi muri...

  11. ROBOT Y'IBURAYI YITWA PHILAE IGIYE GUSHAKA INKOMOKO Y'UBUZIMA TCHOURI

    Icyogajuru cy’ibihugu by’Uburayi Rosetta cyashyize imashini yitwa Philae kuri kibonumwe (umubumbe muto) kugira ngo izavumbure byinshi ku nkomoko y’ubuzima bw’umuntu ku isi ndetse n’ubumenyi ku mikorere y’izuba, iyo mashini nto yakandagiye kuri iyo kibonumwe ejo kuwa kabiri taliki ya 12/11/2014 ku...

  12. UWINEZA VINCENT ARASOBANURA KO IKIBAZO CY'UBUMWE N'UBWIYUNGE FPR YIMYE ABANYARWANDA ARI NKA BOMBE IZATURIKANA IGIHUGU!

    Paul Kagame aho agiye hose mu mahanga agenda avuga ko abanyarwanda biyunze, ko ibintu byose bimeze neza, ibinyamakuru mu Rwanda ari ibyandika, iby'amajwi n'amashusho byose byirirwa bivuga ko mu Rwanda ubumwe n'ubwiyunge byagezweho! Igitangaje ni uko ahubwo ibintu byasubiye ibubisi kuburyo...

  13. ISHYAKA PPR-IMENA RYAGANIRIYE NA RADIYO IMPALA

    Abayobozi b'ishyaka PPR-Imena bagiranye ikiganiro na Radiyo Impala, abo bayobozi bakaba barasubije ibibazo byinshi abanyarwanda bibaza ku mikorere y'iryo shyaka; abayozi ba PPR-Imena bakaba baraboneyeho umwanya wo gusobanurira abumva radiyo Impala icyo batekereza kubibazo bimwe na bimwe by'ingutu...

  14. FPR IRI GUSHAKISHA IMPAMVU ZO KONGERA KWICA ABATURAGE BO MU MAJYARUGURU!

    FPR itangiye guhimba impamvu ishaka kwitwaza kugira ngo yongere imarire ku icumu abaturage baturiye perefegitura ya Gisenyi na Ruhengeri! Ako kazi ko kwica abo baturage kakaba karahawe umu General Major witwa Mubaraka Muganga. umva ibiganiro bya radiyo Impala yo kuri uyu wa gatanu taliki ya...

  15. KIZITO MIHIGO YARAHUNGABANYE KUBERA IYICA RUBOZO KUGEZA AHO YISHINJA IBYAHA!

    Kuri uyu wa kane taliki ya 6 Ugushyingo 2014, nibwo umuhanzi Kizito Mihigo n’abo baregwa mu rubanza rumwe batangiye kuburana mu mizi nyuma y’igihe kinini hari abo bareganwa basaba impamvu zo kwigizayo urubanza. Kizito niwe waburanye uyu munsi. Mu kwiregura ku byaha Kizito aregwa yagaragaje…

    more
  16. Lt Col ISAAC ZIDA YITWAYE NK'UMUSILIKARE AHO KWITWARA NKA PEREZIDA!

    Lieutenant Colonnel Isaac Zida niwe muri iki gihe uyobora igihugu cya Burukina Faso nyuma y'aho uwayoboraga icyo gihugu Blaise Compaoré afatiye inzira y'ubuhungiro ,n'ubwo ariko Lt.Col Zida ayoboye icyo gihugu yabwiye amahanga ko ubutegetsi bugomba kujya mu maboko y'abasivili, akaba ariyo mpamvu...

  17. L’ARMÉE A LA TÊTE DU BURKINA FASO : UN POUVOIR SANS LIMITES ?

    Trois jours après le départ du Président Compaoré, le lieutenant-colonel Zida, ancien numéro deux de la garde présidentielle, a pris la tête de la transition au Burkina Faso. Aux commandes du pays, il promet toutefois de transférer le pouvoir aux civils. Tiendra-t-il ses engagements ? Y a-t-il un...

  18. LETA Y'U BURUNDI NTIZONGERA GUSHYINGURA IMIRAMBO IRI MU KIYAGA CYA RWERU!

    Abantu ntibasobanukiwe n’umukino leta y’u Burundi irimo gukina! Icyo akaba ari kimwe mu bibazo abarundi barimo bibaza mu gihe havumburwaga indi mirambo mu kiyaga cya Rweru. Ubu leta y’u Burundi ikaba yafashe icyemezo gitangaje cy’uko idashaka ko imirambo itoraguwe mu kiyaga cya Rweru yongera...

  19. UMUYOBOZI W'INTEKO ISHINGAMATEGEKO Y'UMURYANGO WA EAC ARI MU MAZI ABIRA!

    Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) kuwa Kane tariki ya 30 Ukwakira batoreye icyemezo cy’uko badafitiye icyizere Umuyobozo w’iyi Nteko, Margaret Nantongo - Zziwa. Iki cyemezo ni inzira yo gusaba ko Nantongo yavanwa kuri uyu mwanya kuko bamwe mu…

    more
  20. LETA Y'INKOTANYI YASHYIZEHO AMATEGEKO YO GUCA URURIMI RW'IKINYARWANDA !

    FPR yiyemeje gusiba ibimenyetso biranga igihugu cy’u Rwanda, ikimenyetso cya nyuma kigiye guheruka ibindi ni uko FPR igiye gusiba umuco w’abanyarwanda ikaba igiye guhindura ururimi rw’ikinyarwanda mu mvugo no mu myandikire !! Hamwe n'amakuru agezweho twabateguriye fungura radiyo Impala wumve...

  21. USA IRAMAGANA ICYEMEZO U RWANDA RWAFASHE CYO GUFUNGA BBC MU RWANDA

    Ministere y'Ububanyi n'amahanga y'igihugu cya leta zunze ubumwe z'Ameri iramagana icyemezo cyafashwe na leta y'u Rwanda cyo guhagarika ibiganiro bya radiyo BBC mu kirundi n'ikinyarwanda ku minara ya FM mu Rwanda. Leta ya USA isanga iriya filime ivuga amateka ya jenoside y'u Rwanda igomba…

    more
  22. RADIYO IMPALA YIFATANYIJE NA RADIYO BBC GAHUZAMIRYANGO

    Leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo cya RURA yafashe icyemezo cyo guhagarika radiyo BBC Gahuzamiryango ku minara ya FM mu Rwanda bitewe na Filime yanyuze kuri televiziyo ya BBC ya kabiri ivuga ku mateka y'ubwicanyi bwa FPR mu Rwanda. Umuyobozi wa Radiyo Impala akaba asanga icyo cyemezo cya leta…

    more
  23. RWANDA'S UNTOLD STORY DOCUMENTARY

    It has to take this type of film for the world to know that Rwandan President Paul Kagame is a war criminal supported by the Clintons, Blair and others... The story of Rwanda the world doesn't know yet but we Rwandans know much more of this.. Let's NEVER FORGET the millions of Rwandans and...

  24. LA FRANCE FACE AU GÉNOCIDE RWANDAIS

    Il est intéressant pour le peuple de la région des grands lacs africains d’écoutes des analyses des intellectuels et spécialistes français sur génocide rwandais surtout que les conséquences de ce génocide touchent le peuple de toute la région à l’indifférence criante de la communauté...

  25. COLONEL IRATEGEKA WILSON, UMUNYAMABANGA MUKURU WA FDLR ARASUBIZA MADAME LOUISE MUSHIKIWABO.

    « Birumvikana ko Madame Louise Mushikiwabo avuga icyo ashaka kuri FDLR, birumvikana kandi ko uwo muhanganye adashobora kukuvuga neza, ariko guhera mu mwaka w’1996 Leta y’u Rwanda yarwanye muri Congo na FDLR kugeza ubwo FPR ifashe icyo gihugu ishyiraho n’umukuru w’ingabo wayo muri Congo, ishinga...

  26. GEN.NYAMWASA ASANGA AMASHYAKA YISHYIRA HAMWE KUKO ABA AHUJE IDEOLOGIE.

    «…Ku mashyaka ari hanze kwishyira hamwe ndabishyigikiye, ni byiza cyane ko abantu bakwishyira hamwe, ni ibintu njye mbona byatugirira akamaro, ariko nabwo abantu bagomba kureba idéologie bagenderaho ! Ntabwo wavuga ko ugiye kwishyira hamwe n’umuntu mudahuje idéologie kandi muzi neza ko ibyo...

  27. TPIR YAHINDUYE IKITWA IMANZA ZA JENOSIDE Y'U RWANDA AMAYOBERA MATAGATIFU !

    Umuhanga muby'amategeko ,Dr Kambanda Charles asanga TPIR yarakoze amakosa akomeye yo kwita ubwicanyi bwo mu Rwanda jenoside kandi rutemera ko iyo jenoside yateguwe! Hamwe n'amakuru agezweho mu karere nimufungure radiyo Impala mwiyumvire ibyo biganiro.

Hosted by

Radio Impala

Categories

Frequently asked questions

How many episodes does Radio Impala's Podcast have?

Radio Impala's Podcast has 27 episodes on PodParley. The most recent episode was published on December 10, 2014.

How often does Radio Impala's Podcast release new episodes?

Radio Impala's Podcast publishes weekly, based on its 27 episodes since August 2014.

Who hosts Radio Impala's Podcast?

Radio Impala's Podcast is created and hosted by Radio Impala.
Link copied