PODCAST · religion
TRUE WISDOM PODCASTS
by True Wisdom Ministries
``Puis il dit à l'homme: Voici, la crainte du Seigneur, c'est la sagesse; S'éloigner du mal, c'est l'intelligence.``Job 28:28
-
3
Ururgo rwa Gikristo: Chap 42: UBUTARAGA NO KUGARAGARA NEZA K’UMUGORE
Abagore bahishuriwe mu buryo bwuzuye ubushake bw’Imana; Imana ishaka binyuriye mu magambo no mu cyitegererezo ko baba abavugizi b’ubugorozi bw’iby’umuze muke. Bagomba gushikama ku mahame, kugira ngo batica mu buryo bwose amategeko agenga impagarike Imana yashyize muri bo. “Bashikamye ku mahame” mu bunyangamugayo bwose, abagore bazakira imbaraga z’intekerezo bakomoye mu ijuru n’ubuntu buzababashisha kumurika umucyo wabo ku isi, mu buzima bwabo bwite no mu bwiza bw’imico y’abana babo.Mu gihe bakora, bashiki bacu ntibakwiriye kwambara imyenda ituma bagaragara nk’utudahwema turinda imyaka. Kubabona bambaye imyambaro isa neza bigaragara neza imbere y’abana, abagabo babo kimwe no ku bashyitsi n’abanyamahanga. [253] Abagore bamwe n’ababyeyi bamwe bagaragaza ko uko bagaragara ntacyo bitwaye igihe bari mu mirimo yabo cyangwa se igihe bari kumwe n’abagabo n’abana babo gusa, mu gihe bambara neza cyane bagiye guhura n’abatabafitiye agaciro kanini. Guha gaciro no gukunda umugabo n’abana mbese ntibigomba kugira agaciro gakomeye kuruta kubiha abanyamahanga n’incuti zisanzwe? Buri mugore wese agomba gufata umunezero w’umugabo n’abana be nk’ikintu cyera kuruta uko afata abandi bose. 6 Mwambare imyenda ibabereye. Ibyo bizongera agaciro mufite imbere y’abana banyu. Kandi mubazirikane nabo bambare mu buryo bwiza. Ntimukabemerere ko bagira akamenyero ko kwambara incabari n’ibijagaraye.7
-
2
Urugo rwa Gikristo Chap 40: GUSOBANUKIRWA NABI UMURIMO W’UMUGORE
Niba utita ku nshingano zawe nk’umugore na nyina w’abana kandi ukaba usaba Imana kuguha undi murimo, umenye neza ko Imana itivuguruza; ikwereka umurimo ugomba gukora mu rugo rwawe. Niba wibwira ko washinzwe umurimo ukomeye kandi wera kurusha uwo, uribeshya. Mu gukorana ubunyangamugayo mu rugo rwawe, ukorera gukiza imitima igukikije, ushobora kwakira ubushobozi buruseho buzakubashisha gukorera Kristo mu mashami yagutse kurutaho. Ariko umenye neza ko abirengagiza inshingano zabo zo mu ruziga rw’umuryango ntibaba biteguye gukora bakorera indi mitima.
-
1
Urugo rwa Gikristo: Chap 24:INGANO Y’UMURYANGO
Hari ababyeyi benshi babyara abana benshi batitaye ku kumenya niba bazashobora gukemura amakene yabo yose kandi ari bo bashinzwe mu kubarera no kubitaho… Ni ikibi gikomeye atari ku mugore gusa ahubwo no ku bana no kuri rubanda…Ababyeyi bagomba guhorana ku mitima ibyatuma abana bamererwa neza ejo hazaza. Nti bagomba kunanizwa no gukoresha igihe cyabo cyose mu gukora imirimo inaniza kugira ngo babashe kurangiza amekene y’ubuzima.1 Mbere yo gutekereza kwagura umuryango, bakagombye kwibaza niba Imana izabihererwamo icyubahiro cyangwa izasuzuguzwa no kubyara abo bana. Bagomba kubanza gushaka uko bakubaha Imana binyuriye mu bumwe bwabo guhera mu itangirir
-
0
Urugo Rwa Gikristo
Chap 8: UBURYO BWO KURAMBAGIZANYA BUSIGAYE BWARABAYE GIKWIRA
-
-1
Christ Object Lessons-Igice Cya 24- Umugani W’umwambaro W’ubukwe
Umugani werekana ko abajya mu birori bose bagomba kwitegura. Abirengagiza ibyo bazajugunywa hanze. Iyo twiyeguriye Kristo, umutima womatana n’uwe, ibyo dushaka bikazimirira mu byo ashaka, ubwenge bugahinduka nk’ubwe, ibitekerezo bikamugandukira; maze tukagira imibereho nk’iye. Uko ni ko kwambara umwambaro wo gukiranuka kwe.
We're indexing this podcast's transcripts for the first time — this can take a minute or two. We'll show results as soon as they're ready.
No matches for "" in this podcast's transcripts.
No topics indexed yet for this podcast.
Loading reviews...
ABOUT THIS SHOW
``Puis il dit à l'homme: Voici, la crainte du Seigneur, c'est la sagesse; S'éloigner du mal, c'est l'intelligence.``Job 28:28
HOSTED BY
True Wisdom Ministries
CATEGORIES
Loading similar podcasts...