PODCAST · religion
Ijambo ry'Imana
by Pastor Z
Ubuzima bwuzuye (Abundant Life) Yesu avuga yaje guha abamwizera ni ubuhe? Umuntu yabwakira, akabugenderamo gute? Nibyo nkunze kuganira muri Podcasts nkora.-Pastor Z,Boston MA
-
120
Imyumvire Myiza - Gushimishwa n'iterambere ry'abandi
Ishyari no gufuha biva mu kwizera gute, iyo ugendanye n'Imana neza ikwigisha kwishimira iterambere ry'abandi mu gihe utegereje igitangaza cyawe.
-
119
Zaburi 23 Igice cya Gatatu
Kumenya no gutinda kuri kamere y'Imana biragufasha cyane mu buzima bwawe bwo kwizera. Bikaba byagutera imbaraga zo kwatura amagambo nk'aya Dawidi ari kuvuga.
-
118
Zaburi 23 Igice cya Kabiri
Muri uyu murongo harimo uburyo bwiza bwo kurwana n'ibiguteye ubwoba. Instinzi ikomoka mu gusobanukirwa kamere y'Imana nk'Umwungeri wawe.
-
117
Zaburi 23 - Igice cya Mbere
Zaburi 23 twayifata mu mutwe tukiri abana mu ishuri ry'icyumweru, ariko tutumva ko harimo ibanga tuzakenera dukuze, riduhesha gutuza no kugira amahoro nk'intama yizera umushumba wayo.
-
116
Indirimbo Ya Salomo: Iriburiro (Intro)
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
-
115
Indirimbo Ya Salomo 1 Kubenguka No Gukunda 1
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
-
114
Indirimbo Ya Salomo 2 Kubenguka No Gukunda 2
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
-
113
Indirimbo Ya Salomo 3,4 Ubukwe n'Ukwezi Kwa Buki
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
-
112
Indirimbo Ya Salomo 5,6 Uko Zubakwa
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
-
111
Indirimbo Ya Salomo 7, 8 Kuramba Mu Rukundo
iki kiganiro gisobanura byinshi bitazwi kugitabo cy'Indirimbo (Ihebuje) ya Salomo. Indirimbo irimo inama nyinshi ku gukunda nyakuri no kubaka urugo. Indirimbo yumvikanamo, yitwa Amatunda, ni iya Chorale Hermon mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda
-
110
Amasomo yo mu Gitabo cy'Imigani: 4. Ikiganiro kuri Sex
Imigani ibice 5,6,7 harimo inyigisho kubuzima bw'imyororokere ndetse n'imibonano mpuzabitsina. Ikiganiro buri mubyeyi yakwiga kuganira n'abana be.
-
109
Amasomo yo mu Gitabo cy'Imigani: 3. Ikiganiro ku Buyobozi
Aya ni amagambo atandukanye yanditse mu gitabo cy'Imigabi yigisha kuyobora neza.
-
108
Amasomo yo Mu Gitabo cy'Imigani: 2. Ikiganiro ku Bukene
Gutinya ubukene bitera benshi guhitamo nabi ndetse no gukora amabi menshi. Nyamara hari ibintu byinshi bibi birenze kubaho ubuzima buciritse.
-
107
Amasomo yo Mu Gitabo cy'Imigani: 1. Ikiganiro Ku Bwenge
Igitabo cy'Imigani kirimo amasomo menshi yagufasha. Rimwe muri ayo masomo nuko Ubwenge ari ingenzi, cyane cyane mu bihe bigoye turimo.
-
106
Amahoro Yesu Atanga
Amahoro yo mu mutima ugenda uyakenera uko ukura mu myaka, nuko inshingano ziyongera. Uburyo bworoshye bwo kwikiza stress ni ukwitoza gusenga, mu izina rya Yesu, maze Imana ikaguma umutekano wo mu mutima bikakurenga.
-
105
Kwiga Kutirebaho Cyane - Ibanga ryo Gutera Imbere
Uko wita ku bibazo by’abandi niko ibyawe bikemuka. Umwitozo wo kutirebaho cyane ufite akamaro mu buzima busanzwe ariko no mu gakiza. Witinda ku ntege ke zawe, reba ku mbaraga za Kristo, uzahakura intsinzi.
-
104
Kugira Imyitwarire y'Abana b'Imana
Mbere yuko witwara nk'umwana w'Imana ubanza kwemera ko koko uri umwana w'Imana. Ukabihishurirwa, ukabyemera, maze ukiga kubigenderamo.
-
103
Ibitekerezo Bimurikiwe
Yesu niwe soko y'ibitekerezo bimurikiwe umuntu ashingiraho akubaka ubuzima bwuzuye.
-
102
Umutima Wumvira
Kumvira Imana si icyemezo wifashamo mu mbaraga za kimuntu. Umutima wumvira uhera mu kumenya Imana, ukayikunda, ukayigirira icyizere.
-
101
Kugira Amarangamutima Mazima
Iki kiganiro kivuga kuri Yesu n'uburyo akiza amarangamutima yakomeretse. Akiza abafite imitima imenetse (Zaburi 147:3)
-
100
Kwigirira Icyizere - Ugatinyuka (Confidence)
Kwigirira icyizere bikomoka mu kumenya uwo uri we muri Kristo Yesu. Ahandi wakura confidence usanga hashobora kuvaho maze ugasubira mu kwitinya. Abesefo 3:12 Muri we (Yesu) ni mo duherwa ubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.
-
99
Twebwe Iwacu Ni Mu Ijuru
Ndakwifuriza guhirwa mu mishinga ufite muri iyi minsi, ariko ntukibagirwe ko iwacu ari mu ijuru!
-
98
Kwibuka Yesu Buri Munsi
Kwibuka Yesu Kristo ntibikwiya kuba rimwe mu mwaka gusa, dukwiye kumwibuka no kumwakira mu buzima bwacu bwa buri munsi.
-
97
Umurimo w'Imana ni Iki?
Akenshi twibwira ko umurimo w'Imana ari ibikorwa by'urukundo dukorera abantu, ariko Bibiliya yigisha ko umurimo w'Imana nyakuri, icyo twe tugomba kwitaho ari ukwizera Umwana w'Imana.
-
96
Yesu nk'Umutabazi
Yesu ni we wenyine wumva agahinda kawe akaba afite ubushobozi n'ubushake bwo kugutabara. Mubwire ikibazo cyawe mu isengesho!
-
95
Kwera Imbuto
Kwera imbuto si ukwishakamo ibikorwa byiza wereka Imana n'abantu. Ahubwo ni ukwemerera Ijambo ry'Imana rikakugira uko Imana ishaka ko ubaho.
-
94
Agakiza ni Ukwakira Ubuzima
Gukizwa ntabwo ari ukuba indakemwa mu mico no myifatire cg kwishushanya nk'umuntu udakosa. Agakiza ni ukwakira ubugingo, ubuzima bw'ubumana Yesu Kristo yazaniye abamwizera. Yohana 10:10
-
93
Kwezwa n'Ijambo ry'Imana
Kwezwa (sanctification) ni umurimo Ijambo ry'Imana rikora muri wowe, aho ugenda uhinduka umera nka Yesu.
-
92
Humura, Imana Izagutabara!
Umuntu ashobora gukesha ijoro arira, kubera ikibazo kimukomereye, ariko mu gitondo Imana ikazana ubutabazi, nawe akagira amashimwe!
-
91
Gutekereza ku Ijambo ry'Imana
Bibiliya yigishako gutekereza ku Ijambo ry'Imana (meditation) ari ryo banga ryo gutera imbere cyangwa guhirwa mu buzima. Egera Ijambo ry'Imana ngo rikugeza aho utakwigeza.
-
90
Ijambo ry'Imana Riturinda Ibyaha
Ijambo ry'Imana ufite mu mutima wawe rifite ubushobozi bwo kukurinda ibyaha. Uko uritunga, urisoma, uryiga, uritekerezaho, niko ugenda utsinda ibibi.
-
89
Menya Kristo Ukuraho Ibyaha by'Abantu
Nta mpamvu yo kubaho umutima ukurega ikibi, Yesu Kristo, Umwana w’Imana, akuraho ibyaha by’abari mu isi. Mwiyambaze!
-
88
Imana Iragukunda!
Urukundo Imana igukunda rusumba urwo umubyeyi akunda umwana, ni urukundo rw’indengakamere. Imana iragukunda!
-
87
Witinya, Ni Ko Imana Ivuga!
Abenshi bahamya ko ijambo “Witinya” irgaruka muri Bibiliya inshuro 365, bivuga ko Imana tanga ihumure buri munsi. Ubwoba ni ikinyoma Satani akoresha ngo atubuze kwakira ibyo Imana yatugeneye. Gutinyuka ni ukunesha!
-
86
Urukundo Ruzira Uburyarya
Urukundo nyakuri ni ugutanga ntakindi ugamije. Ni ibikorwa ukora bivuye ku mutima, kuko ariyo kamere yawe. Si ukwigana, cg kwereka abandi, cg kwemeza Imana ko ufite urukundo.
-
85
Kwihana Nyakuri
Kwihana Nyakuri by Pastor Z
-
84
Uburyo Bwiza Bwo Kwirinda
Uburyo bwiza bwo kwirinda ni uguhitamo ibyo wumva, cyane wita ku bikugirira umumaro nkuko Ijambo ry'Imana ryigisha.
-
83
Umurimo Unoze
Kuba indashyiirwa ni umuco w’ubumana tugomba kwigana, kugira ngo umurimo wose umuntu akoze awunoze.
-
82
Kwita Kubyumwuka
Umuntu w'umunyamwuka yita kubyo Umwuka aha agaciro, akirinda kurangarira mu bintu isi ihugiyemo.
-
81
Kugira Umutima Umenetse
Bibiliya yigisha ko nubwo abantu bareba inyuma, kubigaragara, Imana ireba mu mutima. Ariko se mu mutima wo, Imana iba irebamo iki?
-
80
Imana ni Nziza - Imbabazi zayo Zihoraho Iteka
Imana itanga Imbabazi no mu gihe abantu dushaka ko itazitanga. Imbabazi zayo zikomoka mu rukundo rwinshi ruba hagati y'umuremyi n'ikiremwa. Impamvu bitugora kuzumva nuko ntakintu twaremye ngo tubashe gusingira iyo sano. Urwo rukundo rurenze kure uruba hagati y'umubyeyi n'umwana we.
-
79
Imana ni Nziza - Itanga Ihumure
Hari uwavuze ko muri Bibiliya amagambo "ntutinye" agarukamo inshuro 365. Bivuzeko buri munsi Imana ikubwira ngo ntutinye. Imana izi ubuzima bwacu ndetse ko hari igihe umuntu aba akeneye kubwira gutinyuka. Imana yacu ni nziza kuko itanga ihumure!
-
78
Imana ni Nziza - Ihindura Amateka
Imana ikura amashimwe n'ubuhamya mu bibazo n'agahinda kose ducamo, iyo tuyemereye. Ibikubaho byose iyo ubizanye imbere y'Imana ibikuramo ikintu cyakugira wowe n'abandi akamaro.
-
77
Imana Ni Nziza - Ifite imigambi myiza kuri twe
Imana ikunda abantu ikabatekerereza, ikagenda ikuraho imbogamizi ziyibuza guha abantu umugisha. Kuko kuva kera, mu irema, yifuzaga kubana n'abantu ikabaha kubuzima bwayo.
-
76
Isabato Nyakuri - Gahunda y'Imana Kuva Kera
Isabato ni ikiruhuko Imana yageneye abizera. Icyo kiruhuko ni amahoro yo mu mutima, ni ukuryama ugasinzira utikanga ikibi, ni ukunyurwa ukishima, ni ukubaho nta mutima ugucira urubanza, ni ukwakirana yombi ibyo Imana iguha. Ndisegura kuko navuze ko Pawulo ari we wanditse iki gitabo cy'Abaheburayo, ariko kugeza ubu ntabwo abanyeshuri ba Bibiliya bari bemeza uwanditse uru rwandiko. Abenshi bemeza ko ari Pawulo ariko ntabwo ari icyemezo cya bose. - Pastor Z
-
75
Umuntu w'Umunyamahoro
Muri iki gihe amahoro arahenze...Gutuza ukishimira ubuzima, kunyurwa nuwo uriwe n'ibyo ufite, kwishima ukanezerwa, kuruhuka mu mutwe, kubaho utekanye...bigenda bigabanuka. Nyamara Imana isezeranya abizera amahoro, naho isi yaba ari imiraba gusa.
-
74
Amahitamo Meza - Icyemezo cyo Kwirinda
Kwirinda bitangirira mu guhitamo ibyo wumva. Ugahitamo ibikugirira akamaro, ibindi bisigaye ukabyihorera. Ibyo wumva bihinduka ibitekerezo, bikaba ibikorwa, bigahinduka umuco, bikaba kamere yawe. Ushaka impinduka nziza ahindura ibyo yumva maze ubuzima bwe bwose bugahinduka. Ntago umuntu yirinda icyamaze kumugeraho, ahubwo wirinda ibizaza.
-
73
Kugira Umutima Wigishwa
Guca bugufi ukemera kwigishwa ni rimwe mu mabanga akomeye yo kugera ku bikomeye. Umutima w'umwigishwa ni icyemezo umuntu afata kugiti cye, iyo amaze gusobanukirwa ko ibyo atazi bimubuza kubaho ubuzima bwuzuye.
-
72
Kuba Muri Kristo
Kera abantu baravugaga ngo Yesu ni byose kumuntu umufite, nkumva sinumva neza icyo bashatse kuvuga. Ni byose kuko ahinduka ikintu cyose ukeneye, iyo umwizera, ukiga kugendana nawe.
-
71
Icyo Bibiliya Yigisha Ku Mafaranga 2 - Ibanga ry'iterambere
Iki kiganiro kivuga ibanga ry'iterambere, hifashishijwe amateka y'abantu n'ibikorwa byabatezaga imbere.
We're indexing this podcast's transcripts for the first time — this can take a minute or two. We'll show results as soon as they're ready.
No matches for "" in this podcast's transcripts.
No topics indexed yet for this podcast.
Loading reviews...
ABOUT THIS SHOW
Ubuzima bwuzuye (Abundant Life) Yesu avuga yaje guha abamwizera ni ubuhe? Umuntu yabwakira, akabugenderamo gute? Nibyo nkunze kuganira muri Podcasts nkora.-Pastor Z,Boston MA
HOSTED BY
Pastor Z
CATEGORIES
Loading similar podcasts...